Nelson Madiba Mandela (2) :

Mandela yaje gukorana na Oliver Tambo, undi mwirabura waharaniraga uburenganzira bw'abirabura muri Afurika y'epfo, bashinga ikigo cy'ubwunganizi mu mategeko mu w'i 1952.

Muri uwo mwaka kandi, yaje gufungwa hamwe n'abandi 19 nyuma yo kwigaragambya bamagana amategeko yari abangamiye uburenganzira bwabo.

Ibi byarakomeje, Mandela akomeza gukurikiranwa nk'umwe mu bayobora imyivumbagatanyo y'abirabura basaba uburenganzira.

Urubanza rwabo rwamaze igihe kirekire ari nako abandi benshi bagenda bigarabambya.

Muri icyo gihe, Mandela yaje gushakana n'uwitwa Winnie Madikizela maze babyarana abana babiri.

Nyuma yo kubona ko imyigaragambyo, kwandikira abayobozi ndetse n'ubundi buryo bwose bwananiranye, Mandela yatowe na bagenzi be kugirango azayobore urugamba rwo kwibohora.

Uru rugamba nirwo bise: "Umkhonto wesizwe" bisobanura ngo "Icumu ry'Igihugu."

Mandela yaje guhindura amazina ye yiyita David Motsamayi maze azenguruka ibihugu bya Afurika ndetse n'Ubwongereza aho yakusanyaga inkunga yo gutegura iyo ntambara.

Yanakoze imyitozo ya gisirikare muri Maroc ndetse na Etiyopiya.

Nyuma y'ukwezi agarutse muri Afurika y'epfo yahise afungwa ku itariki ya 5 Kanama 1962 azira kuba yarasohotse igihugu nta ruhushya afite no gushishikariza abakozi kwigaragambya, icyo gihe akatiwe imyaka itanu.

Mu rubanza yararimo n'abandi icyenda, yahavugiye ijambo ritazibagirana ati: "Narwanyije ukwishyira hejuru kw'abazungu, narwanyije ukwishyira hejuru kw'abirabura.

Mfite icyizere ko dushobora kubana mu mudendezo, ubwumvikane na demokarasi aho buri wese yaba afite amahirwe angana n'ay'undi.

Iki cyizere mfite nzakomeza kugiharanira kandi ndizera kuzakigeraho.

Ni biba ngombwa kandi niteguye kuzagipfira."

Ku itariki ya 11 Kamena 1964, Nelson Mandela ari kumwe na bagenzi be barindwi bakatiwe gufungwa burundu.

Abo bandi ni: Walter Sisulu, Ahmed Kathrada, Govan Mbeki, Raymond Mhlaba, Denis Goldberg, Elias Motsoaledi na Andrew Mlangeni. .../...

Ibikurikira murabisanga kuri paji Nelson Madiba Mandela (3)